Ni ukwemera ko ubu bugingo bufite umuremyi ariwe Allah wenyine ntamufasha agira nuko we ari hejuru y'ibirere arora ibiremwa kandi arabyumva kandi niwe ukwiriye gusengwa ukareka gusenga ibitari Allah ,ukanemerako Allah ataremye abantu akina uretse ko yabaremeye gusenga kandi akazongera akabazura ku munsi w'imperuka akanabakorera ibarura kubikorwa byabo ku isi.
2-AL-ISLAM
AL-ISLAM :
Nuko wemera ko Allah afite abamarayika batandukanye na mwene muntu ntitubabona Allah yabaremye mu mucyo anabashinga imwe mu mirimo no muri abo ni aba : Jibril we Allah yashinze kugeza ibyahishuwe kubahanuzi.
3-AL-ISLAM
Nuko wemerako Allah yamanuye ibitabo kubahanuzi Urugero : Tawurati,Ivanjili na Zabuli icyabisoreje ni Qor'an yamanuriwe Muhamad (s.a.w.) Kandi ibyo bitabo uko byakabaye bitegeka gusenga Allah wenyine ntamufasha agira kandi ibyo bitabo byahuye ni ikibazo cyo guhindurwa nyuma y'ibihe,bikozwe n'abanzi b'idini babandi barya imitungo y'abantu mubuhuguzi uretse Qor'an yo yamanuriwe umuhanuzi Muhamad (s.a.w.) kuko yarinzwe iri mubituza by'abantu. Nanone Allah ayigira igitangaza kuri bene muntu anishingira kuyirinda gutakara no guhindurwa Allah ayiha guhaka ibitabo byabanje,irimo n'umuhigo muby'ubumenyi utangwaho ubuhamya n'intiti zo muri ibi bihe .
4-AL-ISLAM
Nuko wemera ko Allah yaremye Adam mugitaka niwe muntu wambere. Amuha urubyaro kugirango arugerageze nyuma y'ibihe abantu baje kuyoba bayobejwe na za shitani basenga ibigirwa mana nibwo Allah yohereje Intumwa zikomoka muri bene muntu zibagezaho ubutumwa bwa Allah aribwo gusenga Allah wenyine ntamufasha agira. No gukurikira intumwa no kureka gusenga ibitari Allah.
No mu bahanuzi hari : Nuhu, Ibrahimu, Musa na Issa. Nuwasozereje Intumwa ni Muhamad (s.a.w.) niwe musozo w'abahanuzi kandi ubuyislamu bw'umuntu ntibwaba bwo keretse yemeya abahanuzi bose ba Allah akanabakunda.
5-AL-ISLAM
Nuko wemera ko ibiba muri ubu bugingo byose iri igeno ry'Allah ,Allah yabyanditse mbere yuko biba hamwe no kuba umuntu ategekwa gukora, Impamvu niwe uharamba akaba ari nawe ubazwa ibikorwa bye n'ingaruka zabyo mu isi no ku mperuka. Ntabwo yemerewe kureka umurimo yitwaza igeno kandi iyo myemerere igutera kubaho mu mutuzo.